ASAKE IKINYABUPFURA CYINSHI CYARI KIMWICISHIJE.

ASAKE IKINYABUPFURA CYINSHI CYARI KIMWICISHIJE.

AHMED OLOLADE wamamye muri muzika nka ASAKE yeruye uko yasuzuguwe kenshi kubera ikinyabupfura cyinshi.

Rurangiranwa muri NIGERIA no hanze y'umugabane w'Africa yumvikanye agaruka k'uburyo yaciriwe mu maso n'ab'Isi azira kububaha birengeje urugero byari bigiye no kumwicisha.

Binyuze mu mashusho yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko byaba byiza kwituriza cyane aho gupfukamira abantu cyane winginga kuko burya uwigize agatebo ayora ivu.

Ati "Kuri njye, kubaha birengeje urugero mbifata nko guta igihe, abantu ntibanyurwa kuko uko byagenda kose burya ubuzima bukubiye mu byiyumviro byawe niko mbyumva. Niyo si yanjye."

Yunzemo ati "Nahoze kera nihohora ku bantu ariko ntibabiha agaciro, ndasuzugurwa. Nk'umuhanzi iyo uje ahantu ukigira umuntu w'ikinyabupfura cyinshi abantu bagufata uko bishakiye. Ariko iyo wigenze ubwawe baguha agaciro ukwiye bakakubaha kurushaho."

Uyu mugabo w'imyaka 28 isatira 29 kuko yavutse tariki 13 Mutarama 1995, yongeyeho ko abantu burya bubaha ibyo ukora gusa kuruta kwihohora bikabije.

ASAKE ukunze kwiyita MR. MONEY ni umwe mu bahanzi bagezweho ku isi byumwihariko mu njyana ya AFROBEAT wanyuze amatwi y'abatari bake mu ndirimbo nka REMEMBER, SUNGBA na LONELY AT THE TOP aherutse no gusubiranamo n'umuhanzikazi H.E.R wo muri leta zunze ubumwe z'America.

Soma; https://www.kalisimbi.com/asake-mu-karyoshye-kabuze-umwanzi

ASAKE