HAGIYE KUJYA HAKORESHWA CHARGER IMWE KURI TELEPHONE NA MUDASOBWA ZOSE.

HAGIYE KUJYA HAKORESHWA CHARGER IMWE KURI TELEPHONE NA MUDASOBWA ZOSE.

Hanzuwe umwanzuro uvuga ko bidatinze cyane Telefone na mudasobwa ngendanwa bizajya bihurira ku mugozi umwe ubyongeramo umuriro uzwi nka 'charger'.

Ni nyuma yuko abagize inteko nshingamategeko y'umuryango wibihugu bigize ubumwe bw'iburayi, Europian Union [EU], bateranye basuzumye uko bigomba kuzagenda mu rwego rwo korohereza abatunze ibi bikoresho by'ikoranabuhanga.

Inteko yemeje itegeko ko kuva mu mwaka wa 2024 urangira, abatuye ibihugu byabo n'isi muri rusange bazatangira kwifashisha imigozinyongezamuriro 'Chargers' y'ubwoko bumwe haba kuri Telefone, Tablets zigendanwa ndetse n'imfatamashusho[Cameras].

Iyi migozinyongezamuriro[Chargeurs] izaba iri mu bwoko bwa USB Type-C yitezweho kuzahindurira ubuzima bw'abazayikoresha kuko bizajya biba byoroshye gukoresha umugozi umwe aho gukoresha itandukanye mu gihe hari uwaba atunze igikoresho cy'ikoranabuhanga kirenze kimwe.

Bemeje kandi iri tegeko rivuga ko guhera mu mwaka wa 2026 hazakoreshwa ubu buryo bw'ikoranabuhanga no kuri za Mudasobwa ngendanwa 'Laptops'.

USB Type-C