HATANGIJWE IRUSHANWA RYO KWITA IZINA HOTEL YA MOUNT KENYA UNIVERSITY.

HATANGIJWE IRUSHANWA RYO KWITA IZINA HOTEL YA MOUNT KENYA UNIVERSITY.

Kaminuza ya Mount Kenya yashyizeho irushanwa rizatanga ibihembo uzita izina rikwiye Hoteli yayo irimo kuzamurwa ku Kicukiro aho iherereye.

Abanyeshuli b'iyi kaminuza, abayizemo n'abandi bose bahawe ikaze mu gushakira izina iyi hoteli mu mushinga wiswe 'MOUNT KIGALI Utalii Hotel' watangijwe mu mpera z'umwaka ushize.

Ni akayabo kagera kuri Miliyoni 6 z'amafaranga y'u Rwanda azegukanwa n'abazatsinda nk'itsinda ryifatanyije mu kwita izina iyi Hotel, mu gihe uzahiga abandi ari nk'umuntu ku giti cye we azahembwa miliyoni 3, uwa kabiri nawe yashyiriweho miliyoni 2Rwf n'uwa gatatu ibihumbi 500Rwf kugira ngo batazataha amaramasa.

Akarusho ni uko muri batatu ba mbere bazaba bahize abandi ku giti cyabo bazahembwa Mudasobwa zo mu bwoko bwa HP ndetse bemererwe kurara muri iyi Hotel amajoro 2 yose.

Iri rushanwa ryatangijwe kumugaragaro rizashyirwaho akadomo ku ya 30 Nyakanga 2022 nk'uko ubuyobozi bwabitangaje.

Prof. Edwin Odhuno uyobora iyi Kaminuza yakanguriye buri wese ubyifuza guhatana atiheje kuri ibi bihembo.

Yagize ati "Turasaba abanyarwanda bose gutanga izina ry'iyi Hotel. Amazina afite aho ahuriye na gahunda ya Kaminuza mu gutanga uburezi bufite ireme cyane cyane mu ubukerarugendo n'amahoteli niyo afite amahirwe menshi yo gutsinda."

Yakomeje avuga ko ibi byose bigamije gutanga umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda nka gahunda nyayo biyemeje gushyira mu bikorwa binyuze mu gushyigikira abanyeshuli bahiga kugera ku nzozi zabo.

Iyi Hotel yubakanywe ikoranabuhanga rihambaye izagira uruhare runini mu gutanga ubumenyingiro no kuzamura urwego rw'uburezi ku banyeshuli by'umwihariko biga muri iyi Kaminuza mu mashami y'ubukerarugendo n'amahoteli.