Ibyo wamenya Ku itangwa ry'ibihembo bya Emmy Awards 2023
Emmmy Awards niki?
Emmy Awards cyangwa Primetime Emmy Awards n'ibihembo bitangirwa muri leta zunzubumwe z'Amerika bigatagwa na societe eshatu zishamikiye kuri ibi bihembo arizo the Academy of Television Arts and Science(ATAS), the National Academy of Television Arts and Science( NATAS) ndetse na International Academy of Television Arts and Science( IATAS), bigamije gushimira, gushyigikira no guha icyubahiro ibiganiro binyura kuma televiziyo ibyo mururimi rwicyongereza bita “Television Industry”. harimo sinema , umuziki , urwenya , imbyino nibindi biganoro bikorwa bigamije guhindura sosiete.
Bizaba mumasaha akuze
Ibi bihembo bitangwa kuva mumwaka wa 1949 biteganyijwe gutangwa kuwa mbere taliki ya 15 mutarama 2024 nukuvuga ko bizaba bitangwa kunshuro ya 75, ku isaha ya saa Kumi nimwe(5:00p.m) kugeza saa mbiri zumugoroba( 8:00 p.m) kuri Eastern time saa yine (10:00 p.m) kugeza saa saba zijoro(1:00 a.m) ku isaha ya GMT ndetse na saa sita (12:00 p.m) kugeza saa kenda zijoro (3:00 a.m) ku isaha y’Ikigali , bikazatangirwa munzu y’imyidagaduro ya Peacock Theater iherereye I Los Angeles muri Leta zunzubumwe z’Amerika. Ibi birori bikaba bizanyura kuri televiziyo ya Fox imbona nkubone ariko kumbuga zindi zicuruza amashusho nka Hulu bikazerekanwa kumunsi ukurikiye.
Umuhango wo kubitanga uzayoborwa na Anthony Anderson.
Ibi bihembo bizaba bitangwa kunshuro yabyo ya 75 bizayoborwa numunya rwenya Anthony Anderson wimyaka 53 uzaba ayoboye ibi birori kunshuro ye yambere ariko akaba afite kimwe yatwaye muri 2018 mukiciro cya outstanding actor in a comdy serie abikesheje filime yitwa “Black-ish”. Anthony azwi cyane muri filime nka Black-ish yagaragayemo yitwa Ander”Dre” Johnson, Kangaroo Jack yagaragayemo yitwa Louis Booker, The Departed yagaragayemo yitwa Brown ,Transformers yagaragayemo yitwa Glen Whitmann ndetse niyiyiswe Small town Crime yagaragayemo yitwa Teddy Banks.
Ibi bihembo byatinze gutangwa
Itangwa ry'ibi bihembo ryakagombye kuba ryarabaye taliki ya 18 Nzeri 2023 ariko biza gusubikwa bitewe nimyigaragambyo ya shageshe uruganda rwa sinema ya Leta zunzubumwe za Amerika Holly wood ndetse nimyidagaduro muri rusange biturutse kukuba abakinnyi bamwe na bamwe bakina muri filime zo muri uru ruganda bavuga ko bahembwa intica ntikize( make ) kandi hari bagenzi babao bahembwa umurengera, namafaranga bo bavugaga ko ntacyo abafasha kuko hari nabahembwaga atabasha kubishyurira Restora.
Nubwa kabiri ibi bihembo bisubitwse mumateka yabyo nyuma yaho muri 2021 byasubitswe biturutse kugitero kiterabwoba cyagabwe kuri Leta zunzubumwe z'Amerika kiswe “9/11 Attack” nigitero cyagabwe numutwe wa Al-Qaeda aho uyu mutwe wagabye ibitero hirya no hino muri Leta zunzubumwe z’Amerika nko kuri ,World Trade Center, umujyi wa New York, Kuri Minisiteri yingabo Pentagon ,nahandi. Bigahitana abarenga ibihumbi 3000 naho abarenga ibihumbi 6000 bagakomereka.
Succesion niyo ihatanye mubyiciro byinshi
Mubihembo byuyu mwaka filime yuruhererekane yiswe s"uccession" niyo iyoboye muguhatana mubyiciro byinshi aho ihatanye muri 27 byose naho the "Last of Us" ihatanye mubyiciro 24 ndetse na "The White Lotus" ihatanye mubyiciro 23.