INDIRIMBO 5 NSHYA KURUSHA IZINDI MU RWANDA ZASOHOTSE UYU MUNSI.

INDIRIMBO 5 NSHYA KURUSHA IZINDI MU RWANDA ZASOHOTSE UYU MUNSI.

Kuri uyu wa Gatanu, Tariki 10 Gashyantare 2023 hasohotse indirimbo zitandukanye mu Rwanda mu buryop bw'amajwi n'amashusho.

Kalisimbi.com yaguteguriye indirimbo 5 nshya zasohotse uyu munsi zagufasha kwinjira mu mpera z'icyumweru widagadura by'umwihariko ku bakunzi ba muzika muri rusange.

Ku ikubitiro DANNY NANONE yatunguranye mu ndirimbo nshya nyuma y'imyaka myinshi atagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda yasohoye iyitwa IMINSI MYINSHI akumbuza abafana ijwi rye anakomoza ku rugendo rw'ubuzima bugoye yari amazemo iminsi.

Soma; https://kalisimbi.com/danny-nanone-asohotse-gereza

YVANNY MPANO nawe yitwikiriye ijoro ashyira hanze indirimbo yise MBIRIMO yitsa cyane ku rukundo rwa babiri aryohereza ibihe abakundana mbere y'umunsi wahariwe abakunzi uzwi nka Saint  Valentin.

Mu masaha ya mu gitondo benshi babyutse bihera ijisho amashusho y'indirimbo yari itegerejwe na benshi yitwa EBENEZER y'itsinda rya GISUBIZO MINISTRIES rimenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA.

Bidatinze mu gicamunsi humvikanye ijwi ry'umuhanzikazi ISIMBI DEE mu ndirimbo nshya yise HIGH yakozwe ku murishyo wa AYO RASH.

AFRIQUE umwe mu bahanzi bakiri bato bahagaze neza muri muzika nyarwanda yatunguye benshi asohora indi ndirimbo iryoheye amatwi yise NO BODY n'amashusho meza yakorewe ibwotamasimbi.

Yirebe hano;

Uko zikurikirana wazisanga ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki;

1. IMINSI MYINSHI ya DANNY NANONE

2. EBENEZER ya GISUBIZO MINISTRIES

3. NO BODY ya AFRIQUE

4. HIGH ya ISIMBI DEE

5. MBIRIMO ya YVANNY MPANO