KINAMUSIC IZINDUKIYE AMERICA.
Inzu isanzwe itunganya umuziki hano mu Rwanda izwi nka KINA MUSIC igiye gushinga ibirindiro muri leta zunze ubumwe z'America.
Aka kanya Nk'uko bimaze gutangazwa n'umuyobozi wayo Producer Ishimwe Clement ahaye rugali abahanzi bakorera umuziki wabo ibwotamasimbi abasezeranya kuzabakorera byoroshye mu kwezi gutaha k'Ugushyingo.
Binyuze mu mashusho ashyize hanze yabanje gucurangaho gato nyuma yaho aterura agira Ati "Muraho, ni Clement Kina Music nishimiye kubwira abahanzi abakora umuziki bose bari muri America ko mu kwa cumi na kumwe, tuzabazanira Kina Music muri America kugira ngo tubafashe gukora indirimbo zanyu."
Siwe wenyine kandi uri muri uyu mushinga kuko afatanyije na Uwabasinga Cedric wamamaye nka CEDRUCED usanzwe uzwiho ubuhanga mu gutunganya VIDEWO z'indirimbo, aha nawe yemeje ko azafasha buri wese uzamugana.
Ati"Hello! Ni Cedric nanjye nishimiye kubwira abahanzi ko nzaba ndikumwe na Clement mu gikorwa cya Kina Music Production kizabera hano muri US."
Ibi byose ni mu rwego rwo korohereza abahanzi nyarwanda basanzwe bakorera muzika yabo muri America, aho Clement azasesekarayo agiye kubakorera indirimbo mu buryo bw'amajwi mu gihe Cedru we azabafasha mu buryo bwo kuyobora no gutunganya amashusho y'izo ndirimbo.
Kenshi abahanzi nyAfurika iyo bageze ibwotamasimbi ntibapfa kubona aho kumenera ngo bakore umuziki nk'uko bisanzwe ahanini bitewe n'ubwoko bw'injyana abazungu cyangwa abahasanzwe baba batamenyereye nka 'Afrobeat' n'izindi.
Ibi nibyo bituma bakenera gukoresha iya kure 'E-Production' bifashishije murandasi,si ubwa mbere umutunganyamuziki wo mu Rwanda yitabajwe nk'uku kuko byabanje kubaho ubwo MEDDY na THE BEN berekezagayo, bamaze imyaka isaga 2 badakora muzika biba ngombwa ko bahamagara Lick Lick abasangayo bongera gukora ibyari byarananiranye.
Clement wa Kina Music, ibi abitangaje nyuma yuko akubutse muri Canada aho yari yaherekeje umuhanzi we NEL NGABO mu bitaramo bitandukanye byanyuze abatari bake bahatuye.