LIVE: APR FC vs GASOGI UNITED

LIVE: APR FC vs GASOGI UNITED

Bikomeje kuba ibindi bindi mu mukino wahuje APR FC na GASOGI United muri shampiyona y'u Rwanda.

Ni umukino ubereye ijisho watangiye ku isaha 18:00 ari ishiraniro kuri stade mpuzamahanga KIGALI PELE STADIUM iherereye i Nyamirambo.

Igice cya mbere cyabaye uburyohe ku bafana bitabiriye barebye uguhatana kudasanzwe ku mpande zombi APR FC isatira kenshi ariko na GASOGI ikanyuzamo ikiba umugono gusa ntibyatanga umusaruro amakipe yombi habura n'imwe inyabikamo igitego barinda bajya kuruhuka bakinganya.

Kuri ubu Igice cya Kabiri cyatangiye APR FC ikomeza kwatsa igitutu imbere y'izamu rya GASOGI UNITED yabambye urukuta rukomeye umuzamu wayo akomeza kwihagararaho akuramo imipira yagombaga kuvamo ibitego.

Iminota irenze 75 y'umukino buri kipe igifite inyota yo gutsinda. Ku munota wa 80' abasore ba GASOGI United bakoze iyo bwabaga bahanahana neza binjira basatira izamu rya APR FC ariko bikomeza kuba iyanga.