MEDDY ATEYE UMUGONGO INDIRIMBO ZISANZWE YINJIRA MU GUHIMBAZA IMANA.
Ngabo Jobert Medard wamamaye muri muzika nyarwanda yatangiye urugendo rushya mu miririmbire akora indirimbo zihimbaza Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2023
Nyuma y'umwaka wose nta ndirimbo n'imwe ashyize hanze byarangiye asohoye iyitwa 'GRATEFUL' ishimangira uko yihizihiwe mu burinzi n'urukundo bya Rurema.
Byatangiye guca amarenga mu mpera z'umwaka ushize ubwo yivugiraga ko yiyeguriye YESU Kristo nk'umwami n'umukiza w'ubugingo bwe, byabaye intandaro yo gutera umugongo indirimbo zisanzwe benshi bita iz'isi yahoze akora akinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Mu masaha make 'GRATEFUL' imaze isohotse ku rubuga rwa Youtube yari imaze kurebwa n'abasaga 211,467 , ikunzwe n'abarenga 20,000, mu gihe ibitekerezo byisukiranya ku bwinshi bisumba umubare
Tariki 20 Nzeri 2021 nibwo uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze igihangano gishya 'QUEEN of SHEBA' nk'igisigo yaririmbiraga umufasha we nyuma y'ubukwe bw'agatangaza bari bamaze gukorana.
Nyuma yaho n'ubwo yaje kugira ibyago akabura uwamwibarutse ntiyacitse intege gusa ibitekerezo byo byahise bihinduka yemeza ko atazongera gukora ubwoko bw'indirimbo z'urukundo yari amenyereweho gusa benshi babanje gukeka ko yabivugishwaga n'agahinda k'ibyo yari arimo.
Soma; https://kalisimbi.com/meddy-intimba-ni-yose-ashenguwe-no-kubura-nyina
Ibikorwa bishya byari ntabyo ariko ntiyasibye kwigaragaza nk'umuhanzi w'umunyabigwi cyane aserukira u Rwanda ahatandukanye mu isi by'umwihariko muri Africa nzima.
Soma; https://kalisimbi.com/meddy-aserukiye-u-rwanda-ahakomeye
GRATEFUL ya MEDDY siyo ndirimbo ya mbere yakoze aririmbira IMANA kuko yari afite izindi yumvikanyemo nka UNGIRIRE UBUNTU yasohoye agitangira muzika, iyitwa 'HOLY SPIRIT' n'izindi nka 'JAMBO'
Benshi mu bakunda umuziki wahimbiwe RUGIRA bayakiranye ubwuzu bamutera iteka ryo gukomeza gukora n'izindi zihembura imitima.
Iyi ndirimbo nshya yakozwe ku murishyo na kabuhariwe kuva kera bakoranye uzwi nka LICK LICK, naho amashusho abereye ijisho ayoborwa anatunganywa na CEDRU.
Reba amashusho yayo hano;