NIYO FOTO YA MBERE IKOMEJE KUBICA BIGACIKA.
Ifoto y'uwitwa MUKAYIZERA Jalia Nelly wamamaye muri sinema nyarwanda nka KECHAPU niyo ikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kurusha izindi.
Mu masaha 48 yonyine yari ashize ayishyize hanze yaje gucicikana by'ikirenga ku mbuga nkoranyambaga benshi barayihererekanya si ukuyishimira cyane mu bafana be bivayo.
Ni ifoto imwe iri mu mafoto 2 yandi yasangije abamukurikira ubwo yizihizaga isabukuru y'umugabo we JEAN LUC Mutabazi baherutse kurushingana mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2022 hari mu kwezi kwa Nyakanga.
Soma inkuru y'urukundo rwabo n'uko ubukwe bwabo bwagenze; https://kalisimbi.com/kecapu-yakoze-ubukwe-buhebuje-nuwo-bakundanye-imyaka-12
Aba bombi bagaragara muri aya mafoto yaciye ibintu bishimiye uko bagiye kwibaruka imfura yabo.
KECAPU agaragara atwite inda y'imvutsi mu byishimo byinshi n'umugabo we bambaye imyambaro izwi mu muco wa kinyafurika by'umwihariko ubwoko buzwi nk'aba-MASAI.
Bamwe mu bafana bahise babakomera amashyi abandi bavuza impundu mu gihe bimwe mu byamamare nk'umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru ANITA PENDO yageze ikirenge mu cye bihinduka ibizwi nka 'CHALLENGE' yifotoza nkawe neza.
Kugeza n'ubu niyo foto ikunzwe kurusha izindi muri izi mpera z'icyumweru cya kabiri cya Mutarama 2023.