PASTOR FLORENCE MUGISHA YATUMIYE BOSE MU GITERANE CYISWE CHAYAH GATHERING.

PASTOR FLORENCE MUGISHA YATUMIYE BOSE MU GITERANE CYISWE CHAYAH GATHERING.

Mu mujyi wa Kigali hateganyijwe igiterane kizahembura benshi cyateguwe na Pastor Florence Mugisha mu itorero rya New Life Bible Church afatanyije n'abandi bakozi b'Imana.

Iki giterane cyiswe 'CHAYAH Gathering' kitezweho kuzafasha abatari bake mu bya mwuka bongera ubusabane na Nyagasani  no gukomeza gukomera mu rugendo rugana ijuru.

Cyatumiwemo abavugabutumwa bakomeye barimo Rev. Dr. Charles B. Mugisha umushumba mukuru wa New Life Bible Church, Apotre Yoshuwa Masasu n'umugore we Pastor Lydia Masasu b'itorero rya Restoration Church.

Si abo gusa kuko na Rev. Faithful M Mutbivu , Karrie Garcia,Pastor Liliose K. Tayi wa Omega Church na Pastor Hortense Mazimpaka wa Believers Worship Center umwe mu bagiteguye bazaba bahari.

Kizabera mu rusengero rwa Christian Life Assembly[CLA] Nyarutarama guhera tariki ya 26 Kanama kugeza tariki 28 Kanama uyu mwaka wa 2022 aho kwinjira bizaba ari ubuntu busaga ubundi mu ntego yo kwamamaza izina ry'Umwami w'abami kuri benshi.

Pastor Florence Mugisha uri ku isonga mu gutegura 'Chayah Gathering' yatumiye buri wese kuzaza anaboneraho kuvuga insanganyamatsiko yacyo.

Ati "Ndabasuhuje mu izina ry'umwami n'umucunguzi Yesu Kristo. Mu izina ry'ubuyobozi bwa CHAYAH burimo gutegura igiterane cy'ububyutse mu gihugu cy'iminsi 3, kizaba tariki 26 kugeza 28 Kanama guhera i saa 3:00pm kuri Christian Life Assembly, insanganyamatsiko igira iti 'Haguruka Mubyeyi w'i Rwanda' "

Pastor Florence Mugisha

Yunzemo yerekana ko iyi nsanganyamatsiko ikomoka ku cyanditswe kiri muri Bibiliya yera 'Abacamanza 5:7' kivuga ku nkuru ya Deborah.

Mu bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA bazafasha abazakitabira harimo JAMES na Daniella bamamaye mu ndirimbo 'NKORESHA' , 'NIHO NDI' n'izindi.

JAMES na Daniella

Nzeyimana Fabrice n'umufasha we MAYA Nzeyimana basanzwe bateranira aho iki giterane kizabera CLA nabo bazaba bahari mu ndirimbo zitandukanye nk'iyitwa 'Ndaguhimbaza', 'Muremyi w'isi' , 'Mucunguzi' zanyuze abazikunda.

Fabrice na MAYA

Umuramyi kabuhariwe Alain Guy , Diana Kamugisha n'abandi batandukanye biteguriye kuzahesha benshi umugisha mu majwi yabo agoroye.

Alain Guy

Iki giterane cyatangijwe bwa mbere muri 2019 kigarukanye Ububyutse, imbaraga, guhabwa umugisha na Rurema n'ibibwiriza bitandukanye bisubizamo intege abanegekaye mu ijambo ry'Imana kuri buri mwizera wa Kristo n'utariwe adahejwemo.

Pastor Hortense Mazimpaka

Dr. Charles B. Mugisha n'umufasha we

Apotre Yoshuwa Masasu n'umufasha we