PEREZIDA PAUL KAGAME YAVUZE AMAGAMBO AKOMEYE MU MASENGESHO YO GUSENGERA IGIHUGU.

PEREZIDA PAUL KAGAME YAVUZE AMAGAMBO AKOMEYE MU MASENGESHO YO GUSENGERA IGIHUGU.

Kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 nibwo habaye umuhango w'amasengesho yo gusabira igihugu witabiriwe n'umukuru w'igihugu n'abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo rikomeye yavugiye imbere y'imbaga mu nyubako ya Kigali Convention Center, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yibukije abantu ko bagomba kuba magirirane mu buzima bwa buri munsi twese tubanyemo kuri uyu mubumbe w'Isi dutuye.

Ati "Nta muntu ufite imbaraga nk'iz'undi ariko buri wese azana icyo afite tukagana hahandi twifuza. Gukunda igihugu ni ibiturimo, umutima,mu bwenge bwacu,uko dukwiriye kuba dukora n'icyo dukorera n'aho tugana."

Yongeyeho ko abantu bagomba kubaho ntawe ubangamiye undi, Ati "Tugomba kubana,tukumvikana".

Akomoza ku bijyanye n'ugusenga yakomeje yitsa cyane ku ukuba buri wese usenga aba akwiye kwibuka ibyo bigahabwa umwanya mu mitima urukundo rukaganza.

Ati "Muri uko gusenga rero bimwe muri ibyo nibwira ko ari byo dukwiriye kuba twibuka, kandi buri muntu wese afite uko yasenga kuko nta buryo bumwe bwo gusenga,nta buryo bumwe bwo gushima,nta buryo bumwe buhari. Ubu nanjye mubona rimwe na rimwe mutambona mu misa buri cyumweru, Ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi ufite icyo undusha. Nta na busa. Ubwo ni uburyo bwawe, nanjye mfite ubwanjye."

Yakomeje agira ati "Icya ngombwa ni uko tuba twabonye wa mwanya aho tuwubonera aho ari ho hose tugashima, tugasenga,Tugakunda, Tukabana."