PEREZIDA W'URWANDA KAGAME YAHUYE N'UMUNYARWENYA STEVE HARVEY

Umunyarwenya ukunzwe cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Steve Harvey umaze iminsi mu Rwanda, yahuye na Perezida Kagame.

PEREZIDA W'URWANDA KAGAME YAHUYE N'UMUNYARWENYA STEVE HARVEY

Umunyarwenya ukunzwe cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Steve Harvey umaze iminsi mu Rwanda, yahuye na Perezida Kagame. 

Mu butumwa yanyujije kurukuta rwa Instagram nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga byambereye urugero.

Ni igihamya cyo gushikama k’u Rwanda n’ibikorwa byo kubabarirana."

Steve Harvey wageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, yagize umwanya wo gutembera Umujyi wa Kigali, nyuma anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Harvey w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi. Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na we uyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015.

Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Amerika nka Little Big Shots, Little Big Shots Forever Young na Steve Harvey’s Funderdome.

Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa Judge Steve Harvey.

Nk’umwanditsi w’ibitabo, Steve Harvey amaze kumurika ibitabo bine birimo ‘Act like a Lady, Think like a Man’ cyasohotse mu 2009 iki akaba yaranagikozemo filime yakunzwe cyane

Uyu mugabo amaze gushakana n’abagore batatu barimo Marcia Harvey, Mary Shackelford na Marjorie Bridges babyaranye abana bane.