REFRESH WOMEN 2022: ABAHANZI N'ABAVUGABUTUMWA BAKOMEYE BAGIYE GUHEMBURA BENSHI.

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA babarizwa mu itsinda ry’abaririmbyi ‘Revival Mass Choir’ basengera mu itorero rya  New Life Bible Church ndetse n'abandi bo mu yandi matorero bahurijwe mu giterane cyizwi nka ‘REFRESH WOMEN 2022’ kigiye kuba ku nshuro ya munani.

REFRESH WOMEN 2022: ABAHANZI N'ABAVUGABUTUMWA BAKOMEYE BAGIYE GUHEMBURA BENSHI.

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA babarizwa mu itsinda ry’abaririmbyi ‘Revival Mass Choir’ basengera mu itorero rya  New Life Bible Church ndetse n'abandi bo mu yandi matorero bahurijwe mu giterane cyizwi nka ‘REFRESH WOMEN 2022’ kigiye kuba ku nshuro ya munani.

Itorero rya NEW LIFE BIBLE CHURCH riherereye mu karere ka Kicukiro ho mu umujyi wa Kigali, ryateguye igiterane ngarukamwaka cyiswe REFRESH WOMEN 2022 kizaba guhera ku wa kane w'icyumweru gitaha tariki 17 werurwe kugeza tariki 20 werurwe 2022.

Ni igiterane kiba buri mwaka by'umwihariko gihuza abali n'abategarugori bavuye mu matorero atandukanye kigamije guhembura imitima ikagandukira iby'ijuru binyuze mu kwiga ijambo ry'IMANA. 

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Dream Center aho iri torero riherereye harebana n'ikigo cy'amashuli cya Kagarama Secondary school,abateguye iki giterane bashishikarije abali n'abategarugori kuzitabira ku bwinshi kuko ntawuhejwe itorero yaba asengeramo iryo ari ryo ryose.

Banakomoje ku bahanzi b'ibirangirire bazafasha benshi guhembuka ndetse n'ababwirizabutumwa bakomeye bazatanga umusanzu wabo mu kugarura benshi kuri Kristo. 

Harabura iminsi 6 gusa ngo REFRESH WOMEN 2022 itangire

Pastor Charles Mugisha na Florence Mugisha abashumba bakuru b'iri torero,Pastor Hortense Mazimpaka, Rev Faithful M. Mutibvu, Pastor Grace Serwanga n’abandi batandukanye nibo biteganyijwe ko mu butumwa bwuje ihembura bazatanga bafasha benshi kugira ubusabane na mwuka wera ubwo iki giterane kizaba kirimbanije

Urutonde ni rurerure rw'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA barangajwe imbere na Liza Kamikazi uzwi mu ndirimbo nziza cyane nk'iyo yise YESU WANJYE, LOKIDAWUNI n'izindi.

Mu bandi baramyi bazitabira iki giterane harimo Dorcas Ashimwe, Mpundu Bruno, Kavutse Olivier, Chryso Ndasingwa, Guy Alain, Nkomezi Alexis uzwi muri Gisubizo Ministries na Diana Kamugisha uzwi mu ndirimbo ‘Haguruka’, ‘Ibendera rya Yesu’, ‘Yahweeh’ n’izindi zahembuye benshi.