Rwanda Day kunshuro ya 11, byinshi wamenya kuri ubu budasa bw’u Rwanda.

Rwanda Day kunshuro ya 11, byinshi wamenya kuri ubu budasa bw’u Rwanda.
Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika Y'U Rwanda Paul Kagame Muri Rwanda Day i Bonn Mu Budage.

Rwanda Day ni iki ?

Rwanda day ni ihuriro ry’abanya Rwanda biga ,abatuye na bakorera mu mahanga ndetse ni nshuti z’urwanda utibagiwe nababa basanzwe batuye mu Rwanda ari naho bitabira baturutse, bahurira mu biganiro na perezida wa repubulika y’u Rwanda  bagahurira mu gihugu kimwe kiba cyarahiswemo,  ku girango baganire ku buryo abanya Rwanda batuye mu mahanga bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, baganira kandi ku bibazo bitandukanye baba bafite maze perezida akabafasha kubishakira ibisubizo.  

Izaba ryari, ibere he?

ku ri iyi snhuro Rwanda day igiye kubera muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika kunshuro ya gatanu (5) muri iki gihugu kuko izabera mu murwa mukuru wiki gihugu Washington Dc  ku italiki ya 2 niya 3 Gashyantare 2024 ikabera mu nyubako ya Gaylord National Resort and Convention Center ku nsanganya matisko igira itiU Rwanda:  umurage wacu twese aho turi hose".

Yitabirwa na bande?

Rwanda day  yitabirwa na buri wese ubishatse cyane cyane ariko abatuye mu gihugu izaberamo binyuze mu kwiyandikisha ku rubuga rwa www.rwandaday.rw  hanyuma wamara kwiyandikisha ugahabwa ubutumwa kuri email yawe burimo ubutumire, iyo umaze kubona ubutumire ujya gushaka Visa muri amabasade y’ighugu izaberamo hanyuma iyo umaze kubona uruhushya rukwemerera kuzajya muri icyo gihugu haba hasigaye akawe ko kwitegura ukagenda, iyuyu mwaka izitabirwa anabantu basaga ibihumbi bitanu(5000) gusa abiyandikishije barenze ibihumbi icumi(10000).

Ku muntu se utabashije kugera aho yabereye ?

Ku muntu uba atabashije kugera aho Rwanda Day yabereye ashobora gukurikirana umuhango wose kuri Televiziyo y’igihugu ariyo Rwanda Television ndetse no ku bindi binyamakuru kuko itangaza makuru yaba iryo mu Rwanda nirya mahanga rihabwa umwanya n’uburenganzira bwo gutara inkuru no kuzitangaza.

Imaze iki ?

Rwanda day ifasha abanya Rwanda  batuye mu mahanga ahahawe izina ryo mu ntara ya gatandatu muzigize igihugu cy’u Rwanda, guhura na bayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida wa repubulika , ndetse nabo munzego zabikorera maze bakabaganiriza bakanabasangiza amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda, aho igihugu kigeze kiyubaka ndetse nuruhare rwabo mugukomeza guteza imbere no gushyigikira iterambere ry’igihugu cyabo. Abatuye mu Rwanda nabo kandi aba ari amahirwe yo guhura nimiryango ninshuti zabo, bikaba kandi ari numwanya mwiza kuri bo wo kwagura amasoko yibyo bakorera mu Rwanda kuko bahabwa umwanya wo kujya kubimurika ndetse no kubicuruza bakanabikundisha aba nyamahanga na banya Rwanda batuye mu mahanga.

Iziheruka zabereye he?

Rwanda day yambere yabereye mu murwa mukuru w’iguhugu  cyu bubirigi Brussels muri 2010 hanyuma iheruka kuba yabereye mu mugi wa Bonn mu gihugu cy’u Budage. Mu yindi migi harimo Chicago ,Boston, Dallas na San Francisco yo  muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Paris mu Bufaransa , London mu Bwongereza, Toronto na Atlanta muri Canada, Amsterdam mu Buhorandi.

Ese habamo imyidaguduro?

Nyuma yiri huriro abaryitabiriye baranidagadura binyuze mu gitaramo kiba cyatumiwemo abahanzi nya Rwanda, kuri iyi nshuro abarimo Bruce Melodie, Teta Diana na The Ben nibo bamaze gutangazwa ko bazatramira abazitabira Rwanda Day I Washington DC.