SNOOP DOGG YONGEYE GUTUMURA AGATABI YARI YARARETSE.

Umuraperi CALVIN CORDOZAR Broadus Jr. wamamaye nka SNOOP DOGG yongeye kugaragara akurura itabi nyuma yuko yari yarariretse.
Hari hashize icyumweru cyonyine uyu mugabo yivugiye ko atazongera gusoma ku cyitwa itabi ry'urumogi mu buzima bwe yizeza abamukunda ko arivuyeho burundu.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yumvikanye n'umuryango we yemera kuva ku rumogi yari amazeho imyaka na gateke.
Ati "Nyuma y'ibiganiro byinshi byihariye n'umuryango wanjye. Nahisemo kutazongera gutumura itabi. Nyabuneka mwubahe ubuzima bwanjye bwite nonaha.
Akimara kubitangaza benshi mu bamukurikira baratangaye koko gusa bamwe ntibabishira amakenga batangira kumutega iminsi.
Hadaciye kabiri koko mu ijoro ryacyeye nibwo yagaragaye mu mashusho we ubwe yasakaje arimo gutumagura urumogi ubona ko yizihiwe cyane.
Muri aya mashusho agaragara yicaye iwe, Ku muziki utuje anyuzamo akanaririmba bidasigana no gukaraga umubyimba gake gake.
Abafana bakibibona bahise bibuka uko yavuze ko yahagaritse kunywa urumogi bamuha urw'amenyo.
Akenshi biragorana cyane benshi babigereranya no kuzamuka umusozi biruhanya ku muntu wamenyereye icyatsi cy'urumogi kukireka byumwihariko ku bahanzi babarizwa muri leta zunze ubumwe z'America, Jamaica cyangwa ibindi bice by'isi aho rwemewe.