UBUKWE BWA KIMENYI YVES NA MISS MUYANGO BWANDITSE AMATEKA.

UBUKWE BWA KIMENYI YVES NA MISS MUYANGO BWANDITSE AMATEKA.

Mu byishimo byinshi KIMENYI Yves na Miss Uwase MUYANGO Claudine barushinze mu buryo butazasibangana mu mateka.

Umuzamu w'ikipe y'igihugu 'AMAVUBI' , KIMENYI Yves yasezeranye n'umufasha we Miss Muyango Claudine ku mugaragaro imbere y'IMANA n'abantu.

Kuri uyu wa 6 Mutarama 2024, ku va mu gitondo ahitwa Romantic Garden nibwo habaye ibirori by'agatangaza, aho KIMENYI Yves yasabye anakwa umugore we akunda cyane bamaranye imyaka.

Ni ubukwe bw'ibyamamare bwanditse amateka mu RWANDA aho byitabiriwe ku bwinshi n'abarimo abakinnyi, abahanzi, abanyamakuru, na ba Nyampinga batandukanye bambariye umugeni n'abandi benshi bafite aho bahuriye n'uruganda rw'imyidagaduro.

Ubwo bari mu muhango wo gusezerana imbere y'IMANA, basezeranyijwe n'umukozi wayo witwa Bishop KAREMERA Emmanuel , byari biryoheye ijisho ubwo umuhungu wabo KIMENYI MIGUEL yari yishimiye kubona Se na Nyina bahuriza ku ijambo rimwe ari ryo kuzabana akaramata.

Nyuma yo gusezeranira ku GISOZI mu busitani bubereye, abatumiwe bakomereje mu birori byo kwiyakira 'Reception' bacinya akadiho mu myambaro y'umweru iteye amabengeza, KIMENYI na Miss Muyango binjiriye mu ndirimbo 'QUEEN OF SHEEBA' ya MEDDY.

BUSHALI ku nyogosho idasanzwe aho umusatsi yawuboshye nk'amahembe 4 we n'umukunzi we, Miss Rwanda 2017 ,IRADUKUNDA Liliane, Miss NIMWIZA Meghan wa 2018 ,Umushyushyarugamba MC Nario n'ibindi byamamare byabukereye.