Umunya Polonye "Iga Swiatek'' ayoboye abakinnyi bigitsinagore binjije agatubutse muri 2023.
Nkuko bisanzwe burimwaka ikinyamakuru cyabanyamerika kizobereye mugukora inkuru zubukungu cya Forbes Mgazine, gishyirahanze urutonde rwibyamamare biba byarinjije amafarnga menshi mubihe bitandukanye.
Mucyumweru gishize nibw’iki kinyamakuru cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bigitsina gore binjije agatubutse mumwaka wa 2023. Nurutonde rwiganjemo abakina Umukino wa tennis kuko muri 20 bari kururwo rutonde abagera kuri 13 bose arabakina uwo mukino.Noneho bikabakarusho kuko mw’icumi bambere umwe wenyine ariwe udakina uwo mukino.
Muri rusange abakinnyi babagore 20 bashyizwe kururwo rutonde binjije asaga million 226 zamadorali, namafaranga ariko yagabanutse kuko abangana naba m’umwaka ushize bnjije asaga million 258 . Nibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba byaratewe nisezera rya Serena Williams wamze ighe kinini ayoboye ururutonde ariko akaba yarasezeye kuri siporo ndetse nokuvunika kw’umuyapani kazi Naomi Osaka byatumye amafaranga yinjizaga agabanuka akava kuri million 51 akagera kuri 15 muruyumwaka ari nabyo bimushyira kumwanya wa 5wabakinnyi bigitsina gore binjije agatubutse mumwaka wa 2023 bimuvanye kumwanya wa mbere yarafite mumwaka ushize wa 2022.
Dushyize kukigereranyo buri mukinnyi umwe muri 20 binjije agatubutse yinjije milioni 8.7 zamadorali zivuye kuri 7.3 buri wese yabarirwaga umwaka ushize . Mubakinnyi 20 kandi binjije agatubutse muruyumwaka 16 muribo bari munsi y’imyaka 30 .
Nubwo ariko abakinnyi bigitsina gore bishimira intambwe bagezeho mukwinjiza agatubutse bavuga ko hakirikibazo cyubusumbane kumishahara yabo nabagabo kandi bakaba bavuga ko hakwiye kugirigikorwa ibi bishimangirwa nuko muruyumwaka ugerereranyije abakinnyi 20 bigitina gore nabigitsina gabo kumafaranga binjije muri rusange abigitsina gabo binjije ayikubye inshuro umunani ayinjijwe nabagore kuko abagabo binjije asaga milliard 1.9 zamadorali mugihe abagore binjije million 226. Tennis niwo mukino ugeze ahashimishije mukugabanya icyuho kirir hagti yamafaranga ahembwa abigitsiana gore ndeste nahembwa abigitsiana gabo.
Mugice kinkuru yuyumunsi turagaruka kw'icumi binjije agatubutse bayobowe kwisonga na:
Iga Swiatek.
uyu mukobwa wumunya polonye, wimyaka 22 , abarirwa asaga million 23.9 zamadorali yinjije, aho asaga million 9.9 zamadorali ariyo yinjije kubikorwa mumukino asanzwe akina wa tennis harimo ibikombe yatwaye nka Frecnh open, hanyuma andi asaga million 14 zamadorali akaba arayo yakuye mubikorwa byo gururuza izina rye biturutse kumasezerano yo kwamamariza kompanyi zikomeye nka Visa , oshee spors drinks, infosy ndetse na on shoes and apparel.uyu kandi akaba yaranagaragaye mugice cya mbere kikiswe "Netflix tennis docuseries break point" nabyo byamwinjirije atari make.
- Eileen Gu
Uyu mukobwa w'Umushinwa , wimyaka 20 , abariwa asaga million 22.1 zamadorali yinjije muruyumwaka , aho angana na million 0.1 ariyo yinjije mubikorwa bye bya siporo yumukino yo kwiyerekana ikorerwa kurubura iyo mururimi rwicyongereza bita “freestyle skiing”, hanyuma andi angana na million 22 akayakura mubikorwa byo gucuruza azina rye binyuze mukwamamariza kompanyi zikomeye nka Mengniu dairy nuruganda rukora imyenda ya siporo rwa Anta zo mubushinwa, ndetse na Louis Vuitton na Victoria’s Secret ziburayi.
- Coco Gauff
Uyu mukobwa wumuny'Amerika , wimyaka 19 , abarirwa asaga million 21.7 zamadorali yinjije muruyumwaka aho asaga million 6.7 ariyo yakuye mubikorwa bya siporo ya Tennis asanzwe akina aho yegukanye irushanya rya U.S Open ryuyumwaka mubagore , hanyuma asaga million 15 akayakura mubikorwa byo gucuruza izina rye binyuze mugukorana na kompanyi nka Marvel , Baker Tilly, Bose ndetse na UPS. uyu kandi ari kumwanya wa 3 mubagore bahagaze neza muri tennis nyuma yahoo atwaye ibikombe bine byose mubitegurwa nishyirahamwe ryabagore bakina tennis ,Women Tennis Assocation( WTA).
- Emma Raducanu
Uyu mukobwa w'Umwongereza , wimyaka 21 abarirwa asaga million 15.2 zamadorali yinjije muruyumwaka aho asaga million 0.2 ariyo yinjije binyuze mubikorwa bye bya siporo ya tennis hanyuma andi asaga million 15 akayakura mubikorwa byo kwamamariza kompanyi nka Nike, british airways, dior, Vodafone nizindi.
- Naomi Osaka
Uyumugore w'Umuyapani , wimyaka 26, abarirwa asaga million 15 zamadorari yinjije mururyumwaka aho angana na zeru ariyomafaranga yinjije biturutse kubikorwa bye bya siporo ya tennis asanzwe akina ahanini byawe nimvune yagiye agira ndetse no kwibaruka kuko yabyaye mukwezi kwa karindwi kuyumwaka. hanyuma angana na million 15 zamadorali yamerika nukuvuga amafaranga yose yinjije yayinjije binyuze mubikorwa byubucuruzi birimo kwamamariza kompanyi nka Bobbie baby formula, crate&kids ariko asaga million 5 murizo akaba yarinjijwe na kompnyi ye ikora ibijyanye ni tangazamakuru ya Hana Kuma.
- Aryna Sabalenka
Uyu mukobwa wumunya Belarus , wimyaka 25 yinjije asaga million 14.7 muruyumaka aho asaga million 8.2 ariyo jinjije biturutse mubikorwa bya siporo ya tennis asanzwe akora , namafaranga yabonye biturutse cyane ku bihembo yatwaye nka Auastralian Open , ndetse na international tennis federation’s world champion award. hanyuma asaga million 6.5 ayinjiza biturutse mubikorwa byo kwamamariza kompanyi nka Netflix, Maestro Dobel Tequila , Leaf Trading cards, nizindi.
- Jessica Pegula
Uyumugore wumunyamerika , wimyaka 27 , abarirwa asaga million 12.5 zamadorali yinjije muruyumwaka aho asaga million 6 arizo yinjije biturutse mubikorwa bye bya siporo ya tennis asanzwe akina. Hanyuma andi asagaga million 6.5 ayakura mubikorwa byo kwamamaza aho yakoranye na kompnyi nka Dyson headphones, De Bethune Watches ndetse na Gorjana jewelry.
- Venus Williams
Uyu mugore wumuny'Amerika , wimyaka 43, abarirwa asaga million 12.2 zamadorali yinjije muruyumwaka aho asaga million 0.2 yayinjije mubikorwa bye bya siporo ya Tennis asanzwe akina.Hanyuma andi asaga million 12 ayakura mubikorwa byo kwamamaza binyuze mumikoranire na kompanyi nka Dove, Purina PetCare na Reinstein Ross. uyu kandi yamaze kwagura ibikorwa byishoramari aho yashoye imari ye mubigo nka Los Angeles Golf Club ndetse akaba ari numuyobozi utunganya filime mukigo cya Behind The Racquet gikora dokimanteri zerekana imbogamizi z'ubuzima bwo mumutwe abakinnyi ba Tennis bahura nazo.
- Elena Rybakina
Uyumukobwa wumunya Kazakhstan , wimyaka 24 abarirwa asaga milioni 9.5 yinjije muruyumwaka , aho asaga million 5.5 ariyo yinjije binyuze mubikorwa bya siporo ya tennis asanzwe akina. hanyuma asaga million 4 akayakura mubikorwa byo kwamamariza kompanyi zikomeye nka Red bull na Yonex.
- Leylah Fernandez
Uyu mukobwa wumunye Canada , wimyaka 21 , abarirwa asaga milioni 8.8 yinjije muruyumwaka aho asaga million 1.8 ariyo yinjije biturutse mubikorwa bya siporo ya Tennis asanzwe akina. Hanyuma asaga miriyoni 7 akayinjiza biturutse mubikorwa byo kwamamariza kompanyi nka Lululemo, Morgan Stanley ndetse na Google binyize muri telephone zayo yise google Pixel.