YOLO THE QUEEN YIYAMYE ABAMUKEKERA IMYAKA 29.

Fiona Yusuf wamamaye nka YOLO THE QUEEN yikomye abakomeje kugera imyaka ye bavuga ko afite 29.
Bibaye nyuma yuko kuri uyu wa kabiri atangaje ko nta muntu wemerewe gutunguka mu birori by'isabukuru ye iri joro atujuje 29 kuzamura.
Soma inkuru y'uko byagenze; https://www.kalisimbi.com/ijoro-ryisabukuru-ya-yolo-the-queen-rirasiga-umugani-i-nyamata
Uyu mwali w'ikimero kirangaza abahisi n'abagenzi yagarutse ku bamukekera iyi myaka bagereranya bakurikije amategeko n'amabwiriza yatanze ku bantu 10 bagomba kwizihizanya nawe iyi sabukuru imbonankubone.
Mu burakari bwinshi YOLO THE QUEEN abinyujije kuri Instagram yanditse ati "Ntabwo mfite imyaka 29. Nta na hamwe hano nigeze mvuga imyaka yanjye, Njye nivugiye ko ndimo gutumira abantu bafite imyaka 29 kuzamura.
Yunzemo avuga ku mpamvu ari bo yatumiye ati "Ndizera ko bo bafite inararibonye ku bwa byinshi banyuzemo mu buzima. Mujye musoma neza."
Ivuka rya YOLO THE QUEEN ntirivugwaho rumwe kuko bivugwa ko yaba yaravutse tariki 5 Ukuboza 1999, n'ubwo hari izindi nkuru zagiye zitangazwa ko yavutse hagati mu myaka ya 1996 na 1997.
Uyu mwali ni umuherwekazi ukomoka i Rwamagana, bihurirwaho na benshi ko yavukiye i Burundi akaza gukurira mu Rwanda kuko yifitemo amaraso y'Ubunyarwandakazi yuzuye.
Yahundagajweho impano kuva mu ijoro ryacyeye kugeza n'ubu aho yohererejwe amafaranga atagira ingano n'abakunzi n'ubu bigikomeje mu ijoro ry'ibirori by'amateka birimo kubera i NYAMATA.
Isomere; https://www.kalisimbi.com/ijoro-ryisabukuru-ya-yolo-the-queen-rirasiga-umugani-i-nyamata